Print

Rayon Sports yafashe ingamba zikomeye zigiye kuyifasha gutera imbere ikamera nk’amakipe akomeye muri Afurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2019 Yasuwe: 5742

Muri uyu mwiherero wahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abayobozi b’ama Fan clubs, wabereye Muhazi beach,mu Karere ka Rwamagana,buri ruhande rwiyemeje gukora ibishoboka byose ngo ikipe itere imbere igere ku rwego rw’amakipe akomeye mu karere nka za Simba SC,Yanga Africans,TP Mazembe n’izindi.

Ibyemezo bikomeye byafatiwe muri uyu mwiherero:

Habayeho kuzuza inzego za fan base,hongeye gutorwa bundi bushya akanama gashinzwe Displine;hakaba hanongewemo urwego rushya rwa “commission social”.

Ku mwanya wa SG wa Fan Base ,hemejwe ko buri Fan Club yatanga umuntu umwe ibona yizeye ,noneho hakazaba gutoranyamo umwiza ushoboye kurusha abandi
Ubuyobozi bwa Rayon bwatangaje ko Rayon Sports igiye kuba Commercial, biri gutegurwa ko yajya ku isoko ry’imari n’imigabane,ubundi abashoramari bakajya baguramo imigabane nkuko bisanzwe mu makipe akomeye nka za Simba Sports,n’izindi.

Hemejwe ko hagomba kuba itandukaniro ku muntu uri muri Fan club izwi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports,na wa wundi utaba muri fan club ,aho uri muri fan club azajya yoroherezwa cyangwa kugabanyirizwa igiciro cy’itike yo kwinjira ku mikino Rayon Sports yakiriye,ibi bikaba bizatangirira ku mukino Rayon Sports izacakiranamo na Kiyovu Sports.

Umufana uri muri fan club azagira imigabane mu ikipe ya Rayon Sports,igihe ikipe izaba imaze gushyira imigabane ku isoko.

Ku myenda y’abafana ,ubuyobozi bwamaze kumvikana na company igiye kujya icuruza imyenda y’abafana,iyi myenda ikazajya iba isa neza niyo ikipe yambara,ku ikubitiro iyi myenda izabanza guca mu bakunzi ba Rayon Sports bari mu ma fan clubs,ariko kandi Rayon ntizaviramo aho kuko hari amafaranga Rayon Sports izajya ihabwa buri kwezi.Igiciro cy’iyi myenda y’abafana,kikazaba kiri hagati y’ibihumbi 2000frw kugera kuri 17000frw.

Iyi company itavuzwe ikaba yaramaze gutanga comande vuba cyane imyenda iraba yageze ku bafana.

Uretse imyenda,iyi company izacuruza n’ibindi bikoresho bitandukanye biriho ibirango bya Rayon Sports.

Umushinga wa MK Card GIKUNDIRO Stadium,ugiye kwihutishwa utangire gutanga umusaruro,kwiyandikisha ku bashaka iyi karita ya MK Card,hashizweho uburyo bugera kuri butatu (3) bwo kwiyandikisha burimo kuzurizwa umwirondoro n’umukozi wa MK card,hari kuzuza umwirondoro cyangwa kwiyandikisha biciye kuri Telephone,hakaba no kuzuza umwirondoro cyangwa kwiyandikisha binyuze kuri web site.

Kompanyi yateguye uyu mushinga,vuba cyane iratangariza abafana ba Rayon Sports ibigo bitanga service tugiye kujya dukorana nabyo muri iyi gahunda ya MK card Gikundiro Stadium

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko ikipe iri gukora byinshi birimo kugira ngo ikipe imere neza birimo kuvugurura ikibuga cyo mu nzove kubaka ibyumba abakinnyi bazajya baruhukiramo aho hari igice kiri gukorwa neza ku buryo abakinyi bazajya baharara bakaba banahakorera umwiherero.

Kuwa 15 Mata 2019,ikipe ya Rayon Sports izatangira gukorera imyitozo mu Nzove kabiri ku munsi kuko hazaba hashyizwe ibisabwa bitandukanye.


Comments

Damien 22 November 2019

Kwiyandikisha kuri telephone bikorwa gute? agaciro kikarita ni angahe?


[email protected] 25 March 2019

ahubwo Nimwongereho cahier&bic kuko abana bakunda rayon nyamara rayon yumvikanye n abakora bic&cahier byarushaho kuzamura amikoro ya rayon sport.