Print

Umukobwa wiga muri Kaminuza yahemukiwe bikomeye n’indwara y’ibitotsi yamurembeje [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2019 Yasuwe: 5716

Mu minsi ishize uyu mukobwa wiga muri kaminuza yahuye n’uruva gusenya ubu burwayi bwe bumufata ari mu kizamini arasinzira karahava,akanguka cyarangiye kare,abanyeshuli nabo batashye bimuviramo kwirukanwa ku ishuli.

Uyu Rhoda Rodriguez-Diaz ufite uburwayi budakunze kubaho bwo gusinzira igihe kirekire,ngo hari igihe asinzira icyumweru kirenga atarakanguka bikamuviramo gucikwa amasomo ndetse na bimwe mu bizamini.

Rhoda Rodriguez-Diaz iyo asinziriye abyuka gusa ari uko ashatse kurya,kujya mu bwiherero no kunywa amazi ariko ngo iyo ibyo atabikeneye arasinzira ntakanguke.
Mu minsi ishize Rhoda aherutse gusinzira ibyumweru 3,asiba ibizamini byo gusoza umwaka wa kabiri wa kaminuza yigagamo birangira yirukanwe ku ishuli.

Rhoda uhorana intimba kubera iyi ndwara arwaye yananiwe kuvurwa n’abaganga,yavuze ko ababazwa n’uko abantu bamwita umunebwe kandi ntacyo yakora ngo akire ubu burwayi.

Yagize ati “Birambabaza cyane iyo abantu banyita umunebwe.Ntabwo nashobora guhangana n’ingaruka nterwa n’ibitotsi.Gusinzira ni kimwe mu bigize ubuzima bwanjye ntabwo ari njye ubwanjye.Birambabaza ariko ntacyo nabikoraho.”

Rhoda akiri umwana,abaganga bamusanganye uburwayi bukomeye bwa hyper insomnia bwatumaga ahorana umunaniro ndetse agahora asinziriye kugeza mu mwaka ushize aho basanzeubu burwayi bwaramurenze.

Ubwo Rhoda yari afite imyaka ine n’itanu yamaraga ibyumweru 3 adakangutse,bigatuma benshi batekereza ko yapfuye.

Indwara ya Kleine-Levin syndrome (KLS) idakunze kubaho,ikunze gufata urubyiruko ndetse abayirwaye nibura bamara amasaha 20 ku munsi basinziriye.

Iyi ndwara ikunze gufata urubyiruko ndetse 70 by’abayirwara ni abasore.ibiranga ubu burwayi ni uguhorana umunaniro no kugira ubushake budasanzwe bwo kuryama.

Ubu burwayi ntibuhoraho buri munsi, ariko buza mu byiciro aho iyo bufashe umuntu ashobora kumara ibyumweru byinshi asinziriye ngo ndetse hari n’abageza ku kwezi batabyutse.



Rhoda urwaye indwara y’ibitotsi yitwa KLS ituma amara ibyumweru asinziriye