Print

Abagizi ba nabi batemye inka 11 z’umuturage mu karere ka Nyabihu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2019 Yasuwe: 4788

Inka 11 za Ndabarinze Kabera utuye mu Karere ka Nyabihu zaraye zitemwe n’abagizi ba nabi, icyenda muri zo ntizishobora kuvuzwa kubera ko bagiye bazica imitsi y’amaguru nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

Abo bagizi ba nabi basanze izo nka mu ishyamba rya Gishwati, mu mudugudu wa Gakamba akagari ka Mulinga,aho Ndabarinze yari yazisize ku mugoroba, asubiye kuzireba mu gitondo kuri uyu wa Mbere asanga zatemwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yavuze ko batangiye iperereza ngo hamenyekane uwaba yakoze ibyo.

Yagize ati “Kugeza ubu nta muntu twari twabasha gufata mu babikoze ariko harakekwa mu baturage n’abashumba ubu tukaba twatangiye iperereza kugirango hamenyekane babikoze bagezwe imbere y’ubutabera.’’

Ndabarinze utuye mu mudugudu wa Gakamba, Akagari ka Mulinga mu murenge wa Mulinga, yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gusa ntibiramenyekana niba ibyabaye bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kugeza ubu, abantu 16 bakekwaho uruhare mu gutema izi nka bafungiye kuri station ya Police ya Jomba.




Inka za Ndabarinzi zatemwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana


Comments

27 March 2019

abo bazimu bashye mwizina rya Yesu,turashaka amahoro