Print

Perezida Kagame yashimangiye ko guhahirana aribyo bizatuma Afurika irushaho gutera imbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2019 Yasuwe: 516

Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame yavuze ko ko nta mwanya wo gutakaza Afurika igifite ahubwo ubuhahirane aribwo buzatuma itera imbere ndetse n’ahazaza h’abakiri bato hakazaba heza.

Yagize ati “Duteraniye hano kugira ngo turebe uko twabyaza umusaruro aya masezerano y’isoko rusange rya Afurika.Twageze kuri uru rwego kubera ko Afurika yishyize hamwe,yunga ubumwe mu kugira intego zihamye.Uyu mwuka mwiza w’ubufatanya ushobora kuzadufasha kugera ku ntsinzi.

Ibigo bya rubanda ndetse n’ibyigenga bikwiriye gukorana kugira ngo bizamure uburezi n’amahugurwa afasha abakiri bato kugira ubumenyi mu bucuruzi,mu ikoranabuhanga no muri serivisi zitandukanye.

Icyo dukeneye n’ukubona n’ibikorwa by’ubucuruzi byinshi, hagati yacu,tukabona imishinga yo muri Afurika itera imbere bikazamurira inyungu abaturage bacu.Mu minsi mike Afurika izatera imbere mu ngeri zinyuranye.Izaba imwe mu beza.Umugabane wacu ukwiriye guhanganira gukora ibintu byujuje ubuziranenge,kurusha guhanganira ku giciro.

Perezida Kagame yavuze ko politiki ariyo izagena iterambere ry’uyu mugabane wa Afurika aho yavuze ko nitaba nziza,ibintu bizangirika.

Yagize ati “Ibyo twifuza gukora yaba mu bukungu,iterambere n’ibindi,politiki niyo izagena niba bizagerwaho,niba mbi buri kimwe kizangirika.”

Iyi nama izamara iminsi 2 yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 4,aba Minisitiri 30,Abayobozi b’ibigo bikomeye 700, n’abandi bantu baturuka mu bihugu 70 byo hirya no hino ku isi.