Print

Miss Mwiseneza Josiane yasubije umusore wamukunze atamuzi

Yanditwe na: Martin Munezero 25 March 2019 Yasuwe: 6876

Miss Josiane yavuze ko amakuru y’umusore uvuga ko yamukunze yayumvise ariko ngo ntabwo amuzi ntanubwo aramuvugisha.

Yagize ati “Nabyakiriye nk’ akazi kose, nagiye mbona ari mu kazi. Agamije ko abantu bakurikira inkuru ze, bakora Likes na Subscribe kuko n’uburyo asoza, asoza avuga ko ari umuntu umenyereye ibintu by’imivugo, imivugo y’ urukundo, ibijyanye n’ imitoma, ni uko asoza avuga.”

Akomeza agira ati “Umusanzu namuha ni uko nakora Like nk’ uko aba abidusaba kandi ngakora na subscribe.”.

Uyu musore uvuga ko yakunze Miss Josiane yandikiye Mimi Mirage amusaba ko abimugiramo akamuhuza na Josiane.

Miss Josiane ati “Bibaye aribyo yabimbwira nkikiriza…Gukundana byo ni iyindi paji.”

Avuga ko nta mukunzi afite cyakora ngo uwo azahura nawe akumva aramukunze azaba ari uwo.

Kuri we ngo umuhungu wamubera umukunzi ni umuhungu utari indyarya bapanga ibintu akabikora neza kandi ugira ibanga atari upfa kuvuga ibyo abonye byose.


Comments

Habumugisha 25 March 2019

Mukobwa wacu turagukunda ariko ndumva uyumwanya utahita uryamurukundo kuko haribyishi utariwakora bya guteza imbere uritonde rero gusa nzi ko ufite impano yu bwenge uyikoreshe mugihe nkiki