Print

Perezida Kagame yongeye kugaragaza urugomo Uganda yakoreye u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2019 Yasuwe: 5279

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kitatangiye kubera umupaka wa Gatuna wahagaritswe kugira ngo uvugururwe ahubwo ngo ari ikibazo cya politiki ya Uganda yari imaze iminsi ibangamira u Rwanda.

Perezida Paul Kagame, yagaragaje ukuntu ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga Uganda yagiye ibibuza kwambuka hagashira iminsi abacuruzi barahagaze.

Yagize ati “Hari kontineri zacu zahagurutse Kigali zerekeza Mombasa.Kontineri imwe yari itwaye amabuye y’agaciro yahejejwe ku mupaka amezi atanu,nta mpamvu n’imwe ihari.Company yo muri Kenya yagemuye amata mu Rwanda ariko amakontineri yari ayikoreye yahejejwe muri Uganda kugeza ibihumbi mirongo bya litiro z’amata bipfuye.”

Nyuma yo gusinya amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (CFTA),nagiye kureba perezida wa Uganda wari uyoboye AU.Nababwiye ko hari ibintu byabaye ariko ibihugu byombi bifitanye utubazo duto tutabasha gusobanura.Kuki tutakemura ibi bibazo kandi twese tubifitemo inyungu.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba Uganda imaze iminsi ihohotera abanyarwanda ari ukwerekana ko bamaze gukemura ikibazo ndetse badashaka ko Abanyarwanda basubira iwabo.

Umukuru w’igihugu yavuze ko Uganda yanze ko bumvikana ndetse ngo yanze ko n’abambasaderi b’u Rwanda basura Abanyarwanda aho bafungiye kugira ngo barebe ikibazo aho kiri,bahitamo kubafungira ahantu hatazwi.


Comments

Habarugira 27 March 2019

Abo banyarwanda bafunzwe kuki mutaduha na CV zabo se? Kuko atari abanyarwanda basanzwe. Hamaze gushimutirwa impunzi zingana iki muru Uganda? Ntabwo ari igihugu kigenga harya? Twagiramungu ejobundi iyo bataza kumucungira umutekano mu bubiligi ubu aba akiriho? Nako ngo baba barenze umurongo utukura da. Kugezaho uza kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu ukica umuntu? Narumiwe njyewe.