Print

Ifoto ya Save The Date ya Kizito Mihigo na Clarisse Karasira yaciye ibintu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 March 2019 Yasuwe: 22222

Kuri iki cyumweru taliki ya 25 Werurwe 2019 , ku mbuga nkoranyambaga zirimo Whats App hakwirakwijwe ifoto igaragaza Save The Date’ ubusanzwe ikoreshwa n’abantu bateganya gukora ubukwe iriho umuhanzikazi Clarisse Karasira na Kizito Mihigo.

Bamwe mu babonye iyi foto baguye mu kantu bitewe nuko ibi bintu byaba bikozwe mu gihe gito gusa nanone mu bantu bazi gushishoza neza babonye ko iyi foto idafite icyo ivuze kubera ko uyitegereje neza uhita ubona ko nta Taliki iriho ubu bukwe buzabera.

Karasira aganira n’itangazamakuru yabajijwe iby’iriya Foto agir’ati” Nanjye iriya foto nayibonye gusa ntamubano udasanzwe mfitanye na Kizito Mihigo uretse kuba twese turi abahanzi biriya ni amakuru y’ibihuha yashyizwe hanze [..] uwakoze biriya ndabona ku giti cye yarafite ikindi agendereye gusa iriya foto n’ikinyoma.”

Abajijwe niba iriya foto haricyo yaba yamubangamiye ku buzima bwe yavuze ko ntacyo kuko umwuga wo kuririmba akora azi neza ko azawuhuriramo na byinshi birimo nka biriya byo gusakaza ibinyoma hanze kandi ari amakuru y’ibihuha.

Twakwibutsa ko Clarisse Karasira ari umwe mu bahanzi nyarwanda kuri ubu bahagaze neza mu ruhando rwa muzika nyarwanda aho mu minsi yashize yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Komera.


Comments

HAFASHIMANA EDWARD 21 August 2023

UMUKOBWA AKOMEZE ATWIGISHE ACYIYE MU NDIRIMBO ZE NZIZA 0788263190.


marie cadeau 29 November 2020

Clarice sha ndagukunda gS sinzi Niba Wenda twazahuraho rimwe


Gakuba 26 March 2019

Kubwanjye ndabona umuntu wabishyizeho byari ibyifuzo bye kandi byiza uyu musore ali nkanjye nubundi Umwana mwiza nkuyu undiye akara waba unyororosoye ntiyancika *


Gruec 25 March 2019

Itangazamakuru rishobora kubumba umuntu neza neza ngirango icyo rikibura n’umutima wo kumushyiramo ngo agende.


gatare 25 March 2019

Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.