Print

Abakecuru bo mu Bwongereza bashiriye muri Gambia bashaka abapfubuzi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2019 Yasuwe: 14471

Abakecuru bahawe pansiyo bari gutega indege ku bwinshi bakerekeza muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyamaze kwitwa indiri y’abakecuru b’Abongereza.

Mu ma Bar na resitora zitandukanye muri Gambia,hari kugaragara abakecuru b’abazungu benshi basohokanye n’abasore bakiri bato bakomoka muri iki gihugu gikora ku nyanja.

Aba bakecuru b’Abongereza bari gusohokana n’aba basore ku mazi,bambaye utwenda two kogana ari nako bahana utubizu twa hato na hato n’aba basore bahorana amatelefoni meza yo kwifata selfies bari ku mucanga.

Barbara ukomoka mu mujyi wa Manchester,yavuze ko uburyohe ari kubonera mu gihugu cya Gambia atigeze abubona mu Bwongereza ariyo mpamvu yiteguye kuhaguma abasore baho bakamusazisha neza.

Nubwo aba bakecuru bari kumanuka muri Gambia,bamwe bari kubikora bigengeseye kuko ngo hari uwo umusore yariye umutima amusaba ko bajyana mu Bwongereza kugurisha ibyo atunze ngo baze bagure ubutaka muri Gambia,bagarutse aramwihakana amaze gukenyerera ku ma pawundi.

Abasore bamwe bo muri Gambia yamaze kubatizwa GRANbia kubera gukundwa n’abakecuru b’Abongereza,bemera gukundana nabo kugira ngo babafashe kwigira muri UK gushaka imirimo aho gusazira muri Afurika.

Savvy Jackie Simpson w’imyaka 62 waje gushaka umugabo muri Gambia yagize ati “Dukwiriye kuba maso.Nubwo ari abasore beza ariko ntidukwiriye kubizera.Bumva ko abakecuru ari zahabu babonye.Kuri njye mbikora nikinira simbakunda byimazeyo.”