Print

Vladmir Putin yohereje indege zuzuye abasirikare bo gufasha Maduro Amerika ishaka kweguza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2019 Yasuwe: 7423

Uyu munsi nibwo byavuzwe cyane ko Putin yohereje indege 2 zuzuye abasirikare bakomeye ndetse n’intwaro muri Venezuela kugira ngo bafashe perezida Nicolas Maduro guhangana na US yari imaze iminsi ishaka kumweguza ishyiraho by’agateganyo Juan Guaido.

Indege ya Russian Air Force Il-62M yagaragaye ku kibuga cy’indege cya Maiquetia giherereye mu murwa mukuru Caracas wa Venezuela ku munsi w’ejo taliki 24 Werurwe 2019,ibinyamakuru bikomeye bihita bicika ururondogoro.

Uretse iyi iyi ndege ya Il-62M ku kibuga cy’indege cya Maiquetia hagaragaye indege itwara imizigo ya An-124 bivugwa ko yarimo intwaro aba basirikare 100 bazakoresha igihe cyose USA izaba ishatse gutera igihugu cya Venezuela.

Nkuko byatangajwe izi ngabo z’Uburusiya ziyobowe na General Vasily Tonkoshkurov zahagurutse muri iki gihugu kuwa Gatanu,zihagarara mu gihugu kibanyi cya Syria zikomeza urugendo zerekeza muri Amerika y’Amajyepfo kujya gufasha Maduro zikoreye toni 35 z’intwaro.

Mu minsi ishize byavuzwe ko Uburusiya busigaye butoza abasirikare ba Maduro mu ibanga kugira ngo babashe gukubita inshuro abantu bigaragambya basaba Maduro kuva ku butegetsi kubera ko ngo yibye amajwi umwaka ushize.

Nyuma y’aho Amerika itangarije ko igiye gufatira ibihano Maduro igashyigikira ko Juan Guaido yamusimbura,Putin yahise amwoherereza ibitwaro 2 by’ubumara byitwa Tu-160 mu Ukuboza umwaka ushize.

Abantu barenga ibihumbi 800 bamaze guhunga Venezuela kubera ifaranga ryataye agaciro,inzara imeze nabi,imiti yarabuze ndetse n’ikirere cy’iki gihugu kirahumanye.




Putin yiyemeje gufasha Maduro guhangana na US ndetse n’abigaragambya ku butegetsi bwe