Print

Rubavu :Gitifu w’umurenge wa Kanzenze yatawe muri yombi akekwaho kurya ruswa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2019 Yasuwe: 3634

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,uyu Nyiransengimana ari mu maboko y’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB),aho afungiwe kuri Sitasiyo ya Gisenyi azira amafaranga agera ku bihumbi 360 Frw yahawe na Butera Musafiri ngo arekure inka ze 6 ntamuhe inyemezabwishyu.

Butera Musafiri yatangaje ko hari amafaranga ibihumbi 360 Frw yamuhaye nawe akarekura inka ze 6, mu gihe yagombaga gutanga 600 000 Frw na 60 000Frw y’abaziragiye.

Yagize ati “Njyewe twaravuganye nohereza umuhungu wanjye amuha amafaranga ibihumbi 360, inka arazirekura namwatse gitansi ntiyayimpa gusa mbabazwa nuko nyuma yaje kubihakana akavuga ko ari ba DASSO bazimpaye”.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Modeste Mbabazi, yemeje aya makuru avuga ko gitifu akurikiranyweho gukoresha inshingano yahawe mu nyungu ze bwite.

Yagize ati “Nibyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze, Nyiransengiyumva Monique akurikiranyweho gukoresha inshingano yahawe mu nyungu ze bwite”.

Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.


Comments

KKK 26 March 2019

WAGAMBANIWE MWANA WA MAMA IGHANGANE