Print

Mashami Vincent yatangaje ibintu 3 byatumye Amavubi abura itike yo kwerekeza muri CAN 2019

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2019 Yasuwe: 2935

Ubwo yageraga mu Rwanda avuye kunyagirirwa muri Cote d’Ivoire ibitego 3-0,Mashami Vincent yavuze ko Amavubi yazize imitegurire mibi,urwego rwa shampiyona y’u Rwanda ruri hasi ndetse no kutabyza umusaruro imikino yo mu rugo.

Yagize ati “Gukinira mu rugo birafasha,urebye imikino twakinnye mu rugo na Cote d’Ivoire,Guinea na Centrafrique,twakagombye kuba twarayitsinze gusa ntabwo twakoresheje amahirwe yacu.Akenshi iyo ugiye hanze birakugora kuko amakipe menshi acungira ku mikino yo mu rugo.

Ntabwo twakwirengagiza ko twari mu itsinda rikomeye ariko sinshaka kubigira urwitwazo kuko hari abari mu matsinda akomeye babashije kujya muri CAN.Urebye amakipe twahuye ukareba n’abakinnyi bacu,amakipe yo hanze bakinamo,urwego rwa shampiyona yacu,ntawabura kubashimira.Hari byinshi tubura kugira ngo tugere ku rwego rw’andi makipe akomeye.Urwego rw’imitegurire,urwego rwa shampiyona yacu,no guha agaciro imikino twakiriye mu rugo nibyo byatugoye kandi nibyo amakipe yose yakoresheje abona itike.”

Mashami yavuze ko agiye gutanga raporo y’uko aya majonjora yagenze kugira ngo FERWAFA na Minisiteri bahite batangira gutegura ikipe yo gushaka itike ya CHAN.

Amavubi yarangije ku mwanya wa nyuma mu itsinda H mu gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2019 izabera mu Misiri n’amanota 2 muri 18 yahatanirwaga.