Print

Umunyamakuru Habimana Olivier wa RBA yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza ibihuha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2019 Yasuwe: 7553

Dosiye ikubiyemo ibiregwa Habimana yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha abinyujije ku rubuga rwa You tube nkuko RIB yabitangarije Ukwezi.rw dukesha iyi nkuru.

Mu cyumweru gishize nibwo Olivier Habimana yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zamusanze i Rubavu aho asanzwe akorera akazi k’itangazamakuru,nyuma yo gushyira ku rubuga rwa You tube amashusho akwirakwiza ibihuha, agaragazaga ibinyoma ku bijyanye n’ikibazo cy’umutekano mu gihugu.

Nyuma yo gukora iperereza, inzego z’umutekano zaje gutahura ko konti (account) ya You tube yakoreshaga n’ubwo itari mu mazina ye, ari we waba uyifashisha mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha yagira ingaruka ku mutekano n’umudendezo wa rubanda.

Arthur Asiimwe, umuyobozi mukuru wa RBA, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru ko umunyamakuru wabo afunzwe akaba arimo gukorwaho iperereza n’inzego z’umutekano ku bihuha yakwirakwije, gusa uyu muyobozi asobanura neza ko ibyo yakoze ntaho bihuriye n’akazi asanzwe akorera iki kigo, ahubwo ko ari ibyo akekwaho gukora ku giti cye biri hanze y’akazi ka RBA.


Comments

mahoro 27 March 2019

AHO GUKORERA IGIHUGU UMUNTU AGISEBYA YAGENDA NEZA AGASANGA ABO YEMERA AKAGENDA ARI UMWE AHO KWICA BENSHI MUBWONKO


fkaka 26 March 2019

ariko njye ko numva aribihuha muba mubafungira iki ntibyaba ahubwo arukubamenyakanisha cne