Print

Umukobwa wa Eminem yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze agaragaza ukuntu yakoze umubiri cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2019 Yasuwe: 7296

Ubwo yari mu kiruhuko, Hailie Jade Scott Mathers yashyize hanze amafoto yambaye utwenda two kogana tugaragaza inda ye bituma benshi bacika ururondogoro kubera imyitozo ya abs yakoze.

Abafana ba Hailie Jade Scott Mathers basaga miliyoni kuri Instagram bashimye imiterere y’umubiri we ndetse benshi bamubwira ko ari mwiza.

Eminem yagiye aririmba uyu mukobwa inshuro nyinshi dore ko izina rye Hailie yarivuze mu ndirimbo ze zigera kuri 20 zirimo Hailie’s Song, Stan, Mockingbird na When I’m Gone.

uyu mukobwa Eminem yabyaranye n’umugore we Kimberly Scott,bahoraga batandukana bakongera bagasubirana,yize ibijyanye no kwihangira imirimo na philosophie muri kaminuza ya Michigan yarangijemo muri 2014.