Print

U Rwanda ntirushaka ko Ubwongereza buba umuhuza warwo na Uganda-Minisitiri Nduhungirehe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2019 Yasuwe: 4955

Ibi Amb.Nduhungirehe Olivier yabitangarije kuri Twitter ye,ubwo yasubizaga inkuru yakozwe n’ikinyamakuru The Chronicles ivuga ko intumwa y’Ubwongereza mu Rwanda,Jo Lomas, yatangaje ko Ubwongereza bwifuza kuba umuhuza wa Uganda n’u Rwanda mu bibazo bya politiki bafitanye.

Iyi ntumwa y’Ubwongereza mu Rwanda Jo Lomas,yatangaje ko Ubwongereza bwifuza guhuza ibi bihugu byombi bikongera gucana uwaka nyuma y’igihe bimaze bitumvikana bigatuma ubuhahirane hagati y’abaturage buzahara.

Lomas yabwiye The Chronicles ati “Twakwishimira guhuza ibihugu byombi biramutse bibishatse ariko turakeka ko igisubizo kiri hano mu karere.”

Minisitiri Nduhungirehe yateye utwatsi iki cyifuzo cya Leta ya UK,avuga ko u Rwanda rudakeneye umuhuza ahubwo bifuza ko Uganda iva ku izima igahagarika urugomo ikorera abanyarwanda.

Ygize ati “u Rwanda ntirwifuza umuhuza uruhuza na Uganda.Iyi myumvire ikwiriye guhagarara.Niba guverinoma ya UK ishaka gutanga ubufasha,nigende yotse igitutu Uganda irekure amagana y’abanyarwanda ifungiye mu magereza atazwi mu myaka 2 ishize ndetse iyisabe guhagarika gutera inkunga FDLR na RNC.

Ubwongereza nibwo bwahuje u Rwanda na Uganda ubwo bari ntambara ikomeye yabereye I Kisangani mu mwaka wa 1999 na 2000.



Jo Lomas yavuze ko UK yifuza guhuza u Rwanda na Uganda ibintu u Rwanda rudakozwa


Comments

Kwibaza 26 March 2019

Nyakubahwa niba Uganda ibishaka yo mwebwe mutabishaka yewe nayo ahubwo ibishaka nukuvuigako abapartenaires banyu 2 babishaka mwe mutabishaka harya ninde wabafashije kujya muri Comonnwealth ntabwo ari Uganda?