Print

Ikipe ikurura abashoramari benshi kurusha izindi ku isi yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2019 Yasuwe: 6352

Real Madrid idahagaze neza muri iyi minsi,niyo kipe buri mushoramari wo ku isi yose aba yifuza gushoramo imari kubera ahanini ibigwi byayo,igikundiro cy’abafana ndetse n’imiyoborere yayo.

Kuba Real Madrid ihora ifite abakinnyi bakomeye ku isi ndetse ikaba yaratwaye ibikombe byinshi,bituma abashiramari bayikunda ndetse ikabakurura nkuko ikinyamakuru Euromonitor International cyakoze uru rutonde cyabitangaje.

Real Madrid ikurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 226 ku mbuga nkoranyambaga zayo zose ndetse ikunda kwagura amasoko yayo mu bihugu bya Asia no muri Amerika ariyo mpamvu ikundwa na benshi.

Ku mwanya wa kabiri haza mukeba wayo FC Barcelona yinjiza akayabo ka miliyoni zisaga 92 z’amadolari buri mwaka mu bafana binjira kuri stade yayo Camp Nou mu gihe Manchester United iza ku mwanya wa 3 kubera izina yubatse mu makompanyi akomeye hirya no hino ku isi ndetse n’imwe mu makipe akundwa n’amateleviziyo menshi ku isi.

Andi makipe aza mu myanya 10 ya mbere ni Arsenal ya kane,Bayern Munich,Chelsea,New York Giants ikina Baseball muri US, San Francisco Giants ya Baseball muri US, New England Patriots ya NFL na Manchester City ya 10.


Real Madrid niyo kipe ikurura abashoramari kurusha izindi ku isi