Print

Mourinho yatangaje ibikombe azatwara nagaruka mu butoza muri uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 March 2019 Yasuwe: 1823

Jose Mourinho yabwiye Canal + ko amakipe agomba kumwitega mu mwaka w’imikino utaha kuko yifuza gutwara UEFA Champions League ya 3 ndetse na shampiyona ya 5 mu ikipe ya nshya itandukanye nizo yatoje.

Yagize ati “Nkumbuye gutoza cyane,sinabihisha.Mu mutwe wanjye,ndifuza gutwara shampiyona ya 5 ndetse na UEFA Champions League mu ikipe ya 3.”

Mourinho yatwaye UEFA Champions League muri FC Porto muri 2004 na Inter Milan muri 2010 ariko yananiwe kuyitwara muri Real Madrid nubwo yari afite abakinnyi bakomeye.

Mourinho yavuze ko akumbuye gutoza ndetse no gutwara ibikombe ariyo mpamvu ikipe azerekezamo muri Kamena azakora cyane kugira ngo ayiheshe ibikombe.

Nubwo byavugwaga ko azerekeza muri Real Madrid,ntibyakunze kuko akazi kahawe Zidane gusa biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Juventus cyangwa PSG.