Print

Umunyarwanda Bizimungu yakase ijosi n’amabere by’umugore we Kayitesi babanaga muri Uganda abana bareba nyuma yo kubanza kubimuteguza

Yanditwe na: Martin Munezero 27 March 2019 Yasuwe: 10101

Biravugwa ko aba bombi bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo atita ku bana batatu bafitanye bitewe no kujya mu nshoreke. Kayitesi yagannye inkiko zitegeka uyu mugabo kumuha amafaranga y’ubukode ava mu miryango ine y’inzu mu ndwi bakodesha. Nyuma ngo aba bombi baje kwemeranya ko Bizimungu azajya aha uyu mugore umutwaro ari byo bihumbi icumi by’amashilingi ya Uganda buri munsi= Frw 2300 kugira ngo basubike ibyo inkiko zari zategetse.

Iby’imibanire mibi byemezwa n’umuturanyi w’aba bombi, Jawuhara Nakakwa uvuga ko aba bombi batari babanye neza bitewe n’uko umugabo yari afite undi mugore ku ruhande kandi ko buri gihe yageraga mu rugo atongana.

Bizimungu usanzwe akora akazi ko gucuruza amata yifashishije moto nk’uko ikinyamakuru Bukedde dukesha iyi nkuru kibitangaza, yabanje kuburira umugore we ko azamwica ku Cyumweru ku manywa ari nako atyaza icyuma. Ibi ngo umugore we ntiyabyitayeho kuko yagiraga ngo ni ukumukinisha.

Ubwo bajyaga kuryama mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere 25 Werurwe, Bizimungu yafashe umugore we amukeba ijoshi n’amabere ari nako yereka abana be batatu barebaga kuko bwari bucyeye mu gihe cya saa kumi n’imwe za mu gitondo . Abaturanyi bavuga ko iyo badatabara, uyu mugabo yari kwica n’aba bana .

Bizimungu akimara kwica umugore we ngo yasohotse hanze yigamba ko amaze kwica umugore we Kayitesi ari nako asaba abaturanyi kuza na we bakamwica.


Comments

mazina 28 March 2019

This is satanic.Kugeza naho amuca amabere,agashaka no kwica abana.Izi ni INGARUKA zuko abantu banga gukurikiza ibyo Imana idusaba binyuze muli Bible.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 7 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,ntiducane inyuma,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...