Print

Migi yafashije APR FC gutsinda Mukura VS yabagoye cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 March 2019 Yasuwe: 2469

APR FC yashakaga gukomeza gutera intambwe iyerekeza ku gikombe,yagowe n’iminota 15 ya mbere y’umukino kuko Mukura VS yayisatiriye cyane ndetse igenda ibona uburyo bukomeye nk’aho ku munota wa 9 Christophe Ndayishimiye yabuze igitego ku mupira yahawe na Hassan Rugirayabo.

Ku munota wa 18 APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku ikosa ryakozwe na ba myugariro ba Mukura VS barimo Nkomezi Alexis wari wahinduriwe umwanya agashyirwa mu bwugarizi kandi akina hagati.

APR FC ikibona igitego yahise ibona amahirwe ku munota wa 19 y’igitego ariko ba myugariro ba Mukura VS birwanaho bashyira umupira muri koluneri.

Mukura yagiye igerageza kubaka ikabura amahirwe yo gushyira umupira mu rushundura,bituma igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mukura VS yari imbere y’abafana bayo yatangiranye ingufu igice cya kabiri,biyihesha amahirwe yo kwishyura igitego,ibifashijwemo na Sibomana Patrick ku munota wa 68.

Sibomana wahoze muri APR FC mbere yo kwerekeza muri Belarus,yagoye bikomeye abakinnyi ba APR FC kuko yakoze uburyo bwinshi bw’ibitego mbere yo kwishyura cyane ko APR FC yatinzaga iminota.

APR FC ikimara gutsindwa,yibutse ko igomba gushaka ikindi gitego kugira ngo ikomeze kwanikira ba mukeba,iza kubigeraho ku munota wa 89 ku gitego cyatsinzwe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi ku mupira wari uvuye muri koloneri yari itewe na Hakizimana Muhadjiri.

Migi yishimiye iki gitero agenda yicumba agakoni nk’abasaza mu rwego rwo kubwira abakunzi ba ruhago bakunze kumwita umusaza, ko bibeshya.

Gutsinda APR FC ibitego 2-1,bifashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 51,ikurikiwe na Rayon Sports igomba gucakirana na Kiyovu Sports kuri uyu wa kane,n’amanota 44 inganya na Mukura VS.