Print

NASA irifuza guha akayabo ka miliyoni 14 FRW umuntu ushobora kumara amezi 2 aryamye gusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 March 2019 Yasuwe: 4708

Ikigo NASA kirifuza kumara iminsi 60 gikorera ubushakashatsi kuri aba bantu 24 baryamye ubutabyuka ndetse ibikora birimo kwihagarika no kujya mu bwiherero babikora baryamye.

Ubu bushakashatsi NASA izabukora igamije kureba niba ibyuma yifuza gushyiramo abantu bayo bajya ku kwezi (’artificial gravity chambers) bitabagiraho ingaruka mbi.

Aba bakorerabushake 24 bazahembwa akayabo k’ibihumbi 14 by’amapawundi mu mezi 2,bagomba kuyamara baryamye muri ibi byuma bareba TV kugira ngo NASA imenye neza ingaruka urugendo rwerekeza mu kwezi ruzagira ku bantu bazakwerekezaho (astronauts).

Aka kazi kifuzwa na benshi nubwo bisa naho koroshye,karimo amategeko menshi kuko buri kintu umuntu akenera mu buzima busanzwe agomba kugikora aryamye harimo no kujya mu bwiherero.

Nkuko Daily mail ibitangaza,ibigo bibiri bikomeye NASA na ESA bizigira neza kuri aba bantu ingaruka aboherezwa mu kwezi no mu isanzure bagira kubera kumara amezi baryamye mu cyogajuru.