Print

Manchester United irifuza abakinnyi benshi biganjemo ab’amazina akomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 March 2019 Yasuwe: 3701

Manchester United itarahiriwe n’uyu mwaka w’imikino,irifuza kugura abakinnyi batandukanye bakomeye barimo Toni Kroos, Marco Verratti na Aaron Wan-Bissaka kugira ngo baze kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka utaha.

Ole Gunnar Solskjaer arifuza kubaka hagati ha Manchester United ndetse n’ubwugarizi igihe cyose azaba agizwe umutoza mukuru w’iyi kipe yashegeshwe cyane no kubura Sir Alex Ferguson.

Uretse aba bakinnyi 3 twavuze hejuru, dailymail iratangaza ko Mancheester United ishaka guhanganira na mukeba wayo Manchester City ku munya Espagne Saul Niguez umaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu ikipe ya Atletico Madrid.

Mu rutonde rw’abakinnyi Manchester United ishaka hariho kandi umukinnyi Ivan Rakitic wa FC Barcelona w’imyaka 31 uzatekerezwaho igihe ibya Kroos na Saul Niguez bizaba byanze.





Manchester United irifuza gushora amafranga kuri Wan Bissaka,Marco verratti,Saul na Kroos