Print

Umusaza yareze umukwe we ko yarongoye umukobwa we bikamuviramo urupfu kubera igitsina cye kinini

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 March 2019 Yasuwe: 7338

Uyu musaza witwa Nedi Sito w’imyaka 55 yababajwe n’urupfu rw’umukobwa we Jumantri wapfuye aryamye niko kujya kuri polisi atanga ikirego ko umukwe we ariwe wamwiciye umwana nijoro bari gutera akabariro,kuko afite igitsina kinini bidasanzwe.

Mu gihe polisi yavugaga ko uyu mugore yishwe n’ uburwayi,Nedi yavuze ko umukwe we ariwe wamwiciye umwana akoresheje igitsina cye gifite ubunini budasanzwe.

Polisi yabajije Nedi Sito aho yakuye amakuru y’uko umukwe we ariwe wishe umugore we akoresheje igitsina cye kinini ababwira ko afite gihamya ndetse nabo babishatse bamubwira agakuramo ipantalo bakirebera.

Polisi yahise isaba uyu mugabo washinjwaga kugira igitsina kinini ko akuramo ipantalo imbere y’abantu bari bababaye ndetse n’abaturanyi,arabikora babona afite igitsina gisanzwe.

Umukuru wa polisi ya Probolinggo yakiriye iki kirego yagize ati “Nyuma yo kureba igitsina cya Barsah,twasanze gifite ingano isanzwe ndetse iringaniye.Sebukwe yasabye imbaabazi kuba yaharabitse umukwe we.”

Umuryango wa Jumantri wemeye ko yishwe n’indwara y’ubwonko aho kwicwa n’igitsina cy’umugabo we nkuko byari byavuzwe.