Print

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze yambaye utwenda dukurura abagabo cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 March 2019 Yasuwe: 5432

Uyu munyamideli w’umunya Espagne ariko wavukiye muri Argentina,yagaragaye ari kwamamaza utwenda tw’imbere tugaragaza imyanya y’ibanga (lingerie)bituma benshi mu bakunzi ba ruhago bamuvugaho byinshi ariko bibanda ku buranga bwe.

Georgina yafotowe aya mafoto ubwo yarimo yamamaza uruganda rukora imyenda y’imbere mu Butaliyani ruzwi ku izina rya Yamamay.

Uyu mukunzi wa Cristiano Ronaldo ni ikindi cyamamare gihawe kwamamaza uru ruganda nyuma ya Jennifer Lopez na Jessica White babikoze mu minsi yashize.

Umuyobozi wa Yamamay yavuze ko bahisemo gukorana na Georgina atari uko ari mwiza gusa ngo ahubwo ni umubyei w’icyitegererezo ufite ubumuntu ndetse wahesha isura nziza uruganda rwa Yamamay.

Georgina Rodriguez yabyaranye na Cristiano Ronaldo umwana w’umukobwa witwa Alana Martina mu mwaka ushize.





Comments

mazina 29 March 2019

Nyamara uyu ni umubyeyi ufite umwana.Ariko kwiyandarika ntacyo bimubwiye kubera gushaka amafaranga.Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.