Print

Real Madrid yahishuye abakinnyi 3 bakomeye igiye kugura miliyoni 425 z’amapawundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 March 2019 Yasuwe: 4682

Zinedine Zidane arifuza kubaka ikipe ikomeye nk’iyo yari afite mbere y’uko yegura yamufashije gutwara UEFA Champions League inshuro 3 zikurikiranya.

Kubera ko ubusatirizi bwa Real Madrid buri ku rwego rwo hasi muri uyu mwaka w’imikino,Zidane arashaka gushora menshi muri iki gisata gicumbagira.

Zidane arashaka kugura ba rutahizamu barimo Kylian Mbappe na Eden Hazard hanyuma akabashyira inyuma umufaransa Paul Pogba wa Manchester United.

Zidane arifuza kurekura bamwe mu bakinnyi barimo Kroos, Gareth Bale na Luka Modric kugira ngo abone umwanya w’abo yifuza kuzana barimo na Adrien Rabiot we uzazira Ubuntu.

Ikinyamakuru l’Equipe cyo mu Bufaransa kiravuga ko Zidane yifuza kubakira ikipe ku Bafaransa bene wabo ariyo mpamvu benshi mu bakinnyi yifuza ariho bakomoka.


Real Madrid irifuza kugura Hazard,Mbappe na Pogba kugira ngo yiyubake