Print

Umuryango wa wa munyarwanda waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines wamaze kurega Boeing

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 March 2019 Yasuwe: 6040

Abana 3 ba Musoni Jackson bafite ubwenegihugu bw’Ubuholandi ariko bakaba batuye muBbubiligi bohereje ikirego cyabo mu rukiko rwa Chicago bashinja Boeing gukora nabi uburyo butuma indege zitwara bwashyizwe muri za Boeing 737 MAX 8 zikomeje guhitana abantu.

Ubuyobozi bwa Boeing bwanze kugira icyo butangaza kuri iki kirego cy’umuryango wa Musoni Jackson ariko buvuga ko bugikusanya amakuru ya nyayo y’icyateye impanuka y’iyi ndege yabo bagurishije Kompanyi ya Ethiopian Airlines.

Ikinyamakuru BBC kiratangaza ko iyi ndege yakoze impanuka nyuma y’aho ubu buryo butuma indege bwari bumaze gufungurwa ngo butangire gukora,bishimangira ko iki kirego cy’abagize umuryango wa Musoni gifite ishingiro.

Abagize umuryango wa Musoni babimburiye abandi kurega Boeing,bavuze ko ubuyobozi bwayo butigeze buburira abagenzi,abapilote,ba nyiri Ethiopian Airlines kuri aya makosa bakoze bigatuma indege yabo imara abantu.

Impanuka ya Boeing 737 MAX 8 ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines yaje ikurikira iy’indi ndege yo muri ubu bwoko ya Kompanyi ya Lion Air yakoze impanuka mu ukwakira umwaka ushize ihitana abantu basaga 189.

Umunyarwanda Musoni Jackson waguye mu mpanuka ya Ethiopian Airlines, yari asanzwe akorera umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR.



Umunyarwanda Musoni Jackson waguye mu mpanuka ya Boeing 737 MAX 8 ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines