Print

Uburundi bwahagaritse Radio BBC n’ijwi rya Amerika n’abanyamakuru bazo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 March 2019 Yasuwe: 1510

Umuyobozi wa CNC,Nestor Bankumukunzi, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko, Uburundi bwahagaritse aya maradiyo akomeye kubera inkuru bise ikinyoma, yatangaje mu mwaka ushize ku byerekeye ubwicanyi bushinjwa abashinzwe umutekano w’iki gihugu, bwabereye mu nzu iri mu murwa mukuru Bujumbura.

Iki kigo cya CNC cyavuze ko batahagaritse aya maradiyo gusa ahubwo banahagaritse abanyamakuru bayo ndetse ngo kirazira ko hagira umunyamakuru n’umwe ari ku butaka bw’u Burundi, yaba Umurundi cyangwa umunyamahanga,uzongera gutangariza amakuru aya maradiyo ari ku butaka bw’Uburundi.

BBC yanenze iki cyemezo ivuga ko kibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru aho yavuze ko Abarundi babujijwe uburenganzira bwo kubona amakuru yizewe kandi acukumbuye.

Yagize iti “Tuzi ko byari iby’ingenzi ku batuye isi kumva amakuru adafite aho abogamiye kandi yigenga harimo n’Abarundi bagera kuri 1.3 bumvaga BBC.

Iki cyegeranyo cyatumye BBC ihagarikwa mu Burundi,cyavugaga ku bwicanyi abashinzwe umutekano mu Burundi bakoreye abantu bari bafungiwe ahantu hatazwi mu mujyi wa Bujumbura aho bamwe mu bari bafunzwe bavuze ko bakubitishwaga insinga z’amashanyarazi,abandi bakicwa.


Comments

Gahuza 1 April 2019

Nta gikuba cyacitse natwe BBC twarayidadiye hashize imyaka irenga 2.