Print

Amashusho ya ShaddyBoo ari kugirana ibihe byiza n’umuhanzi wo muri Tanzania mu rwego rwo gukora mujisho Diamond yaciye ibintu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 March 2019 Yasuwe: 9495

Ku mbuga nkoranyambaga benshi batunguwe no kubona Mbabazi Chadia uzwi nka ShaddyBoo ari kubyinana n’umuhanzi Ommy Dimpoz uri mu bahanzi bakomeye muri Tanzania.

Nyuma yo kubona uko aba bombi bakaraga umubyimba, benshi bahise batangira kuvuga ko mu by’ukuri Dimpoz wari umaze iminsi arembye yaba agenda amera neza ari nako akora mu jisho Diamond byavugwaga ko ariwe ufitanye ubucuti bwihariye n’uyu munyarwandakazi.

Indirimbo aba bombi bagaragaye babyina ni iyitwa ‘You are The Best’ iri muzo Dimpoz amaze iminsi ashize hanze nyuma yuko avuye mu bitaro. Mu butumwa Ommy Dimpoz yashyize hanze kuri uyu wa gatatu yashimiye ShaddyBoo wamufashije kubyina indirimbo ye .

Yagize ati “Uwo tubyinana ni agatangaza, gusa njye ikibazo ndacyarwaye bavandimwe. Shyiraho hashitagi [hashtag]. Sinaryama ntatangije iyi carenji [challenge], wabyina wowe ubwawe cyangwa ugashaka undi mubyinana…, uwanjye ni Shaddy Boo. Wowe ni nde muri bubyinane? Ndibutangaze ibihembo vuba aha.”

Nyuma yaya mashusho bari kugirana ibihe byiza, bamwe babifashe nko kugirango Ommy Dimpoz akore mu jisho mugenzi we Diamond kuko ariwe muhanzi wenyine rukumbi wigeze kuvugwa mu rukundo n’uyu mugore ShaddyBoo w’abana babiri.


Comments

gatare 30 March 2019

Ariko se uyu mukobwa cyangwa umugore,yaryamanye n’abantu bangana iki?Ntabwo ari byiza gucuruza ubwiza Imana yaguhereye Ubuntu.Nkuko Bible ivuga,Ubwiza n’Ubuto (youth) ni ubusa.Kubera ko dusaza vuba,ejo ntihagire uwongera kutureba.Niyo mpamvu muli Umubwiriza 12:1,Imana idusaba gukoresha UBUTO bwacu mu gushaka Imana.Urugero ni bariya basore n’inkumi b’abahamya ba Yehova bajya mu nzira bakabwiriza abantu ubwami bw’Imana buri hafi.Nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22,ubwo bwami cyangwa ubutegetsi bw’Imana nibuza ku munsi w’imperuka,buzakura mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,bikazatuma ubura ubuzima bw’iteka muli Paradis kandi ntuzabone Umuzuko Yesu yasezeranyije abantu bumvira Imana nkuko Yohana 6:40 havuga.


kadobo 30 March 2019

iyi ndaya muba muyamamaza ibyo bitumari yiki ? kwarakabaye icwende katoga