Print

Mazimpaka Andre niwe mukinnyi wahize abandi ba Rayon Sports muri Gashyantare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 March 2019 Yasuwe: 1072

Umunyezamu Mazimpaka André wabaye igisubizo muri Rayon Sports,amaze kwinjizwa ibitego bibiri gusa mu mikino 11 iheruka yakiniye Rayon Sports.

Rayon Sports yakinnye imikino itatu muri Gashyantare ntiyinjizwa igitego, irimo uwo yatsinze Etincelles FC igitego 1-0, Mukura Victory Sports ibitego 3-0 na Sunrise FC igitego 1-0.

Uku kutinjizwa ibitego kwa Rayon Sports,kwatumye mazimpaka ahundagazwaho amajwi,atorwa nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Gashyantare,ibintu yishimiye cyane.

Yagize ati “Nishimiye ko naje mu ikipe y’abantu beza. Ni ikipe ikwiriye ibyiza. Mu mikino 11 ishize maze gutsinsdwa ibitego 2 gusa. Ndabasezeranya ko duhereye uyu munsi, tuzongera tukabara indi mikino 10, tukareba ko ibyo bitego byagabanuka cyangwa se byanakwinjira kikaba igitego kimwe muri iyo mikino. Binashobotse nta gitego cyakongera kwinjira mu izamu. Ndashimira abafana,abakinnyi bagenzi banjye, abayobozi ndetse n’abatanga iki gihembo.”

Iki gikorwa cyo guhemba abakinnyi ba Rayon Sports buri kwezi cyatangijwe n’itsinda ry’abafana rya ‘March Generation’ mu Ukuboza umwaka ushize,kikaba giterwa inkunga n’uruganda rwa Skol.