Print

Umuryango wa Musoni Jackson waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines wanyomoje amakuru avuga ko bareze uruganda rwa Boeing

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 March 2019 Yasuwe: 1943

Ku munsi w’ejo,taliki ya 29 Werurwe 2019 nibwo twabagejejeho iyi nkuru twakeshaga ibinyamakuru bikomeye birimo Reuters,The Mirror n’ibindi bitandukanye byari byatangaje ko umuryango wa Musoni Jackson waguye mu ndege ya Boeing 737 Max ya kompanyi ya Ethiopian Airlines watanze ikirego mu rukiko rwa Chicago urega uruganda rwa Boeing.

Mushiki wa nyakwigendera,Musoni Jackson witwa Mutoni yabwiye Umuseke ko batigeze batanga ikirego kirega Boeing nkuko byavuzwe ndetse ko ntacyo bateganya gutanga.

Mutoni aganira n’Umuseke yabaye nk’utangara, avuga ko amakuru bayumvise gutyo mu binyamakuru, ndetse avuga ko nta kirego azi umuryango we watanze urega sosiyete ya Boeing.

Umubyeyi wa Musoni Jackson nawe yahakanye aya makuru yo gutanga ikirego, avuga ko nta n’ibyo bigeze batekereza.

Yagize ati “Nta kirego twatanze, nta n’icyo duteganya gutanga.”

Reuters yavuze ko abana 3 ba Musoni Jackson bafite ubwenegihugu bw’Ubuholandi ariko bakaba batuye muBbubiligi bohereje ikirego cyabo mu rukiko rwa Chicago bashinja Boeing gukora nabi uburyo butuma indege zitwara bwashyizwe muri za Boeing 737 MAX 8 zikomeje guhitana abantu.