Print

Barutoromayo baramucecekesheje aranga, ese wowe nta bagucecekesha bigakumira ibitangaza kuri wowe?

Yanditwe na: Rev./Ev. Eustache Nibintije 30 March 2019 Yasuwe: 2213

Ijambo ry’ Imana riboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Mariko mu gice cya cumi ku murongo wa mirongo ine na gatandatu (Mariko 10:46) ritubwira uko impumyi yitwa Baritoromayo yitwaye kugira ngo ibashe kubona icyo yari akeneye kuri Yesu.

Guhumurwa kwe twamusabye kugira icyo akora. Abantu benshi bari aho ntakintu bamufashije kugira ngo agere kuri Yesu.

Iyo usomye umurongo wa 48. Usangamo benshi bari bamutegetse kwicara aho kandi agaceceka ntakomeze kuzamura ijwi rwe ngo Yesu aryumve.

Ariko igihe igitangaza cyari kije, Baritoromayo yarabimenye. Yari yumvise Yesu. Bibliya iravuga ngo: “ ukwizera kuzanwa no kumva kandi kumva ijambo ry’ Imana ( abaroma10:17)”. Baritoromayo yari yarumvise ibyo Yesu yakoze bituma agira ukwizera.

Ariko muri ako kanya ubwo yari mu bibazo, Itorero rye birashoboka ko ryari ryaramubwiye kwicara maze agacejeka kuko nta kindi kintu yashobora gukora.

Bari baramuhaye amategeko y’uko agomba kubigenza. Baramubwira bati:”turagukunda ariko ntakindi kintu wabasha gukora cyangwa natwe dukore gusa icara maze uceceke” ( you have to sit down and quiet).

Kuri uwo munsi ndetse no mu myaka yabayeho mbere, ibitangaza byarazaga bikanyura ku bantu benshi bakeneye gukira kuko bari barumvise iby’ imigenzo y’ amadini yabo kuruta kumva icyo Imana ivuga. Bari baricecekeye bariyicarira bafunga iminwa yabo ntibatakambira Imana nyakuri.

Hari abantu basoma izi nyigisho bakazibona nk’ izisanzwe kubera ntacyo bakora kubyo bumvisemo kugira ngo bagerageze kubishyira mu bikorwa.

Hari n’abandi bamaze kuziboneramo ibitangaza kubera kugerageza gushyira mu bikorwa inyigisho zirimo no kwegera Imana. Tubona buri munsi ubuhamya bwabo.

Ndagira ngo nkubwire ko mu gihe wumvise muri wowe wizeye Icyo wumvise cyangwa usomye ku ijambo ry’ Imana wagobye gutangira kuvuga kuko ukwizera gutangirira mu kuvuga ntabwo ari uguceceka kuko ukwizera kuzana ibisubizo.

Ntabwo ndi kuvuga ku bantu bagerageza gukora ibintu, ahubwo ndavuga ku bantu bafite ukwizera. Uyu mugabo Baritoromayo yari afite Ukwizera.

Reka nkubwire ubwo yatakaga n’ ijwi rirenga byasabye Yesu guhagarara maze aravuga ati:” numvise umuntu uri kunshaka, uri kumpamagara “ aho wahumvise , imbaraga z’ Imana igihe cyose zimenya ugutaka k’ umuntu ufite ukwizera, igihe ziba ziteguye gutabara umuntu utaka afite ukwizera.

Uyu munsi wa none ndagira ngo iyi nyigisho ikujyane ikugeze kuri Yesu maze wakire igitangaza cyawe. Wakire icyo wifuza kuri Yesu. Ubwo yavugaga ngo bamuzanire uwo mugabo, Abanyamadini bari bahinduye ibyo Yesu yari avuze kuko “kuzana” no gushakwa biratandukanye.

Yesu yaravuze ngo: “ni munzanire”, (bring him to me), bo baravuga ngo: “ aragushaka”, (He wants you). Ndashaka kuvuga ko iyi nyigisho itari kukubwira ko Yesu agushaka ahubwo ije kuri wowe kugira ngo ikuyobore ikugeze aho Imana yawe iri kugira ngo ubone icyo wayisabye mu gihe cyashize ndetse na n’ubu utarabonera igisubizo.

Bibliya ivuga ko ubwo Baritoromayo yari akimara kumva iyo nkuru ko Yesu asabye ko bamugeza kuri we, yahise ahaguruka maze yerekana ukwizera kwe ahita ajya aho Yesu yari ari. Aramubwira ati “ndashaka ko unkiza ngahumurwa”.

N’ubwo mba hanze y’ igihugu bitewe n’ umurimo ndi kuhakorera, ubusanzwe nkunze gukurikirana ingendo umukuru w’ igihugu cyacu akora cyane cyane mu imbere mu gihugu. Aho agiye baritegura cyane hakaba hari za gahunda bashyizeho (protocol) buri wese waje aho agomba gukurikiza.

Umunsi umwe ngiye kubona mbona umuturage arahagurutse ashaka kwegera imbere gato atangira kuvuga n’ijwi rirerire ashaka kugira icyo abaza Umukuru w’ Igihugu.

Abayobozi ndetse n’ abashinzwe umutekano batangiye kumwegera no kumukumira ngo adakomeza kwegera imbere batazi ikimujyanye, ariko aho Umukuru w’ Igihugu yari yicaye aza kumva ijambo “ Nyakubahwa President wa Republika”!

Perezida yahise areba ahantu uwo muntu ari kuvugira maze ategeka ko bamumuzanira. Ahageze avuga icyari k’ umutima maze Umukuru w’ Igihugu aramurenganura ndetse ategeka ko bazamuha n’ indishyi z’ akababaro.

Bibiliya itwereka ko iyo mpumyi yateye hejuru ititaye kuri protocol yari iraho aho ndetse bigaragara ko yacanganyikiwe. Iyo kubahiriza gahunda y’abanyamadini yo guceceka ntahamagare Yesu ntabwo yari kubona icyo gitangaza cyangwa uwo mugisha. Yakoze ikintu kugira ngo abone igitangaza.

Uyu munsi ni umunsi wawe wo guhamagara Imana. Yego, abandi bashobora kugusengera ariko biragusaba nawe gutera intambwe maze ukazamura ijwi ryawe, ugahamagara Imana. Vana ibigufunze amaso yawe, igizayo ibintu biremereje ururimi rwawe nk’uko Baritoromayo yashyize ku ruhande ibyari bimuremereye maze arahaguruka.

Nk’uko Umukuru w’ Igihugu aba ashaka kumva umuturage ashinzwe no kumukemurira ibibazo ni nako n’ Imana yifuza ku kumva kandi ikakubohora ku bintu bikubujije amahwemo byaba ari ibijyanye n’ ubugingo bwawe,( spiritual)umubiri wawe(physical) cyangwa imitekerereze (mental origin). Ijambo ry’ Imana niko ribivuga.

Ushobora kuvuga ngo ntabwo nzi neza ko nshobora kubona igitagaza naragerageje mu gihe cyashize ariko ntabwo ariko ijambo ry’ Imana ribivuga. Iyo usabye imbabazi urazihabwa kandi hakabaho no kwibagirwa ibyashize maze ubuzima bugakomeza.

Egezayo ibyo bitekerezo, ibyo bintu. Pawulo aravuga hariya mu Abafilipi 3:13-14 ati:”kwibagirwa ibiri inyuma ngasingira ibiri imbere kandi agaharanira kugera aho dutanguranwa kugira ngo ahabwe ingororano zo guhamagarwa kw’ Imana muri Kristo kwavuye”.

Niba warasabye Imana kukubabarira kandi ukabyarwa bwa kabiri mu maraso ya Yesu Kristo ibyashize ntibikibukwa. Imana yarasibye kandi nta kintu na kimwe ikibuka. Niyo mpamvu wari ukwiriye gukuraho impamvu zose satani ashyira imbere yawe ituma udatera intambwe yo guhamagara Imana.

Hari ibintu bibiri Baritoromayo yakoze kugira ngo yakire igitangaza:
Icya mbere , yahamagaye n’ ijwi rirenga atitaye kubyo abantu bavuga. Icya kabiri, yarahagurutse ajugunya imyambaro yari afite inyuma ye maze ajya kwa Yesu.

Ukwizera kuzatuma ugera mu bwami bw’ Imana binyuze mu kwezwa n’ amaraso ya Yesu Kristo, ukwizera kwawe kuzatuma utabarwa mu bibazo ufite kandi ukwizera kuzatuma Imana ihindura imico (habits)yawe itameze neza mu buzima bwawe.

Yego Imbaraga z’ Imana nizo zikora ibyo bitangaza ariko Ukwizera kwawe niko gutuma izo mbaraga zimanuka maze zigakora icyo gitangaza.

Kubantu bafite umuriro munzu, uko waba ungana kose, unyeretse aho light switches ziri aho mu cyumba nka turn off nta rumuri wabona aho mu cyumba nakongera turn on, urumuri ruragaruka bishaka kuvuga ko light switches nizo zikoresha imbaraga z’ umuriro mu kujya mu matara maze zigatanga urumuri. Iyo ukanze turn off za mbaraga ziba zikiri hahandi.

Light Switches nizo zemerera imbaraga z’ umuriro gukora. Niyo mpamvu Yesu yavuze ati” ukwizera kwawe kuragukijije” nyumva neza ntabwo yavuzeko imbaraga ze ko nta kintu zakoze.

Yavuze ko:“ imbaraga ze zabishyize mu bikorwa ariko ukwizera kwe akaba ariko kwahaye uburenganzira imbaraga ze (Yesu) gushyira mu bikorwa igitangaza.

Abantu benshi twicaye ku bintu bitubabaza, mu buribwe ku mico itameze neza kandi ituzanira akaga muri society, indwara, twicaye ku byaha bigiye bitandukanye ariko ndagira ngo nkubwire ko igitangaza cy’ Imana kiratwegereye cyaje bugufi yacu.

Uyu munsi ni umunsi wawe. Reka kureka Yesu aguhitaho ahubwo gira icyo wakora kuko biraterwa nawe( It is up to you) kugira ngo ubone icyo ukeneye ku Mana ntabwo biterwa n’Imana umuryango wawe, abaturanyi bawe cyangwa njyewe uri kukugezaho iri jambo. Ni wowe ubwawe! Imana iguhe umugisha.

Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nawe ubagezaho izi nyigisho


Comments

gatare 1 April 2019

Iyi nyigisho ntabwo yumvikana.Uyu se arashaka kutubwira ko Pastors bakora ibitangaza?Nagenze henshi kandi ndi mukuru,ariko sindabona Pastors bakiza umuntu waremaye cyangwa wahumye.Keretse abifatira abantu,bakababeshya ko bakora ibitangaza,nyamara biba ari imitwe bateka.Baragenda bagashaka abantu tutazi,bakabazana bicumbagiza,Pastors babakoraho bakavuga ngo barakize!!! Uzarebe iteka uzasanga ari abantu batazwi muli ako gace.Muli 1 Abakorinto 13:8,Pawulo yahanuye ko IBITANGAZA bizageraho bigahagarara,Abakristu nyakuri bakarangwa n’urukundo,hamwe n’umurimo wa kubwiriza.