Print

Umugore yateye icyuma umugabo we aramwica amujijije ubutumwa bwo kuri Facebook

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 March 2019 Yasuwe: 2739

Uyu mugore yafunguye Facebook y’uyu mugabo we,abona ubutumwa yandikiye undi mugore niko kurakara cyane birangira amuteye icyuma mu nda aramuhitana.

Uyu mugore yavuze ko yatekereje ko umugabo we amuca inyuma kubera ubu butumwa yabonye yandikiye undi mugore niko kumutera icyuma mu nda amukura ku isi.

Uyu mugore Gabriel yafunguye Facebook y’umugabo we,ngo abona yasabye abagore benshi ko bamubera inshuti kuri uru rubuga,niko gusuzuma mu butumwa yandikiranye n’abagore abonamo ubwamurakaje.

Gabriel yahise ahamagara umugabo we amwita umubeshyi,indyarya,umushurashuzi,bahuriye mu rugo barashwana cyane bituma uyu mugore afata icyuma bakoreshaga mu gikoni akimujomba rimwe mu nda aba aramwishe.