Print

Umukinnyi w’iteramakofe ari mu mazi abira nyuma yo gusoma ku ngufu umunyamakurukazi wari umaze kumukoresha ikiganiro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2019 Yasuwe: 5279

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo uyu mukinnyi w’iteramakofe yasomye ku ngufu uyu munyamakurukazi ku ngufu ubwo bari bamaze kugirana ikiganiro nyuma yo gutsinda uwitwa Bogan Dinu.

Suche yavuze ko ibyo yakorewe na Pulev byamubabaje cyane kuko ngo ari ihohoterwa yakorewe ariyo mpamvu agiye kwitabaza inkiko zigahana uyu mugabo ukina iteramakofe.

Yagize ati “Ibyo yankoreye byarambangamiye cyane.Numvise nsebye cyane.Nta mugore ukwiriye gufatwa kuriya.Yamfashe ku kibuno,yankuruye n’amaboko ye arangije aransoma,nta kindi kintu yambwiye,yagiye ari guseka.Gusoma umugore ku munwa ataguhaye uburenganzira ntabwo byemewe.

Suche yamaze guha akazi umunyaamategeko w’icyamamare uburanira abagore witwa Gloria Allred wo muri USA kugira ngo amufashe kwihaniza Pulev wamusomye ku ngufu batabivuganye.

Uyu mukinnyi w’iteramakofe yasomye uyu munyamakuru ari kuva amaraso yari akuye mu mukino yakinaga kuko yamuhaye interview ukirangira.


Suche wasomye ku ngufu na Pulev ukina iteramakofe