Print

Kigali: Umusore yapfiriye mu gitaramo cya Silent Disco

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2019 Yasuwe: 7903

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu babyina bambaye Headphones,cyarangiye nabi kuko umwe mu bari bacyitabiriye yitabye Imana ubwo yari ari kugerageza gutaha mu masaha ya mu gitondo.

Umwe mu ba Dj bacurangiye muri iki gitaramo wahaye amakuru Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru,yavuze ko mu masaha ya mu gitondo ubwo abantu bari batangiye gutaha umusore witwa Gatete wari kumwe na bagenzi be bari bicaye ku byuma byo ku ma “Escaliers” ku bw’impanuka ngo yaje kumanuka ku ma ’escaliers’ ahantu harehare agwa hasi ahita apfa.

Amakuru avuga ko ibyabaye ari impanuka kuko nta rugomo cyangwa amahane yabaye yatumye umuntu asunikira hasi uyu musore uzwi ku izina rya Gatete.


Comments

david 31 March 2019

Abanyarwanda bibuke aho imana yabakuye aho kwihutira mubyo kwinezeza ,bihutire mu kiyubaha no kugendera mumategeko yayo.RIP


31 March 2019

Imana imwakire mubayo uruhuke amahoro .