Print

Perezida Museveni yategetse ko Minisitiri uherutse kurokoka ubwicanyi afungishwa ijisho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2019 Yasuwe: 6356

Minisitiri Idah Nantaba Erios yandikiye abashinzwe iperereza ku byaha birimo n’iby’ubwicanyi muri Polisi ya Uganda (CID), ko atagera Kibuli aho bakorera bitewe n’amabwiriza ya Perezida Museveni.

Yagize ati “Simbashije ubwanjye kugera aho ngaho kuko amabwiriza ya Nyakubahwa Museveni ansaba kuguma mu rugo kugeza igihe ubwe anyibwiriye icyo gukora.Sinemerewe kuza Kibuli nk’uko mwabisabye ariko mushobora kugera iwanjye.”

Min. Nantab yarashwe n’umugizi wa nabi wari utwaye moto ku Cyumweru gishize,arasa imodoka ye,ku bw’amahirwe ntiyamuhamya.