Print

AS Kigali yahagamye Rayon Sports iyibuza gukomeza guhangana na APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2019 Yasuwe: 2290

Rayon Sports yakinnye izi ko mukeba wayo APR FC iyirusha amanota 7 kuko yatsinze Sunrise FC ibitego 2-1 ku munsi w’ejo,inaniwe gutsinda AS Kigali ikunze kuyizonga banganya 1-1.

Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 29 ku gitego cyatsinzwe na Mutsinzi Ange kuri Coup Franc yakorewe kuri Jonathan Rafael da Silva.

Rayon Sports yaruhije AS Kigali mu gice cya mbere ariko ntiyabashije kwinjiza ibitego byinshi ngo yigaranzure AS Kigali ikunze kuyitesha amanota aho rukomeye.

Igice cya kabiri Rayon Sports yagarutse ifite gahunda yo gushaka ibindi bitego ariko rutahizamu wayo Jules Ulimwengu wageze mu Rwanda uyu munsi,ntiyigeze agira icyo ayimarira.

AS Kigali yibye umugono Rayon Sports lu munota wa 65 iyishyura igitego cyatsinzwe na rutahizamu ukomoka muri Uganda,Frank Kalanda.

Rayon Sports yagerageje gushaka igitego cy’intsinzi biranga biba iby’ubusa,umukino urangira amakipe anganyije igitego 1-1.

Rayon Sports ibuze amahirwe yo kwegera mukeba wayo APR FC,kuko kuri ubu iyirusha amanota 6 habura imikino 8 ngo shampiyona irangire.

APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 54,ikurikiwe na Rayon Sports ifite 48 mu gihe Mukura VS ifite amanota 44.


Comments

Done 1 April 2019

Ese APR irusha Rayon Sport 6 ko mbona Rayon mwayihaye 48 Apr mukayiha 54?


SAM 31 March 2019

NI1-1 NTABWO ARI ZERO ZERO