Print

Umurasita ushaka kwiyamamariza kuyobora Malawi yatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2019 Yasuwe: 4237

Ras Chikomeni David Chirwa uzwi nka Ras Chra,uri gufatanya na nyina kwigarurira ubutegetsi bwa Malawi,yatanze ubusabe bwe bwo kwiyamamariza kuyobora Malawi mu matora ateganyijwe kuwa 21 Gicurasi uyu mwaka, bituma ahita abona abafana benshi.

Ras Chikomeni David Chirwa yavuze ko yahisemo gufatanya na nyina kubera ko mubuzima bwe bwose yamubereye umujyanama mwiza ndetse ngo arashaka ko yazamufasha guha ijambo abagore ubwo azaba atsinze amatora.

Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo Ras Chikomeni David Chirwa yatanze ubusabe bwe bwo kwiyamamariza kuyobora Malawi ariko ntibwakirwa na komisiyo y’igihugu y’amatora muri Malawi (MEC).

Umukuru wa MEC witwa Jane Ansah yatangaje ko kandidatire ya Ras Chra yanzwe kubera ko atatanze akayabo ka miliyoni 2 z’amafaranga akoreshwa muri Malawi ndetse ngo hari imikono ataruzuza mu turere.

Ras Chra arasabwa imikono 10 muri buri karere kamwe muri 19 tugize Malawi ariko abayoboke be basaze basizoye ngo barashaka kumubona mu bakandida bahatanira kuyobora Malawi.



Comments

Niyonsaba Alphonsine 4 April 2019

uwo murasta nibamusabe ibisabwa bamureke asuzume amahirwe ye.