Print

Imibonano mpuzabitsina siyo yubaka urugo, ni akantu gato, n’inyamaswa zitagira ubwenge zirayikora/ Past. A Rutayisire

Yanditwe na: Ubwanditsi 1 April 2019 Yasuwe: 7079

Yagize ati:” Imibonano mpuzabitsina ni akantu gato siyo yubaka urugo, n’abahungu badafite ingo barabikora n’inyamaswa zitagira ubwenge zikabikora…igitsina ni aknntu gato cyane, abashakanye bashobora kumarana umunsi wose ariko umwanya bashobora kumara bakora imibonano mpuzabitsina nturenga n’isaha…n’ubwo nayo ari umunezero w’urugo ariko ntiyagombye kuba itandukanya abashakanye.

Pasteur Antoine Rutayisire, ni Umuvugabutumwa wo mu Itorero ry’Abangilikani, uretse abo mu idini rye abwiriza, inyigisho ze zikaba zikundwa n’abo mu yandi madini batari bake kubera uburyo yigisha ku buzima busanzwe kandi afitemo ubunararibonye akabuhuza n’ijambo ry’Imana.

Mu kiganiro yahaye Umuryango akaba yaragarutse ku mateka ye, amasengesho yo gusabira igihugu, ubuzima busanzwe yanyuzemo, uko abona Miss Rwanda n’ibindi.

Kurikira ikiganiro cyose twagiranye


Comments

rwema 2 April 2019

Oya Pastor, imibonano mpuzabitsina niyo yubaka urugo hejuru ya 80%, iyo bitagenze neza mu buriri n’ubuzima bw’urugo rwose burahungabana. Ubutane bwishi buri hanze aho, impamvu nyamukuru n’uko mu buriri bitagenda neza!!! mukoreu bushakashatsi mu nzego z’ubutabera cyane cyane mu Rukiko no kwa ba gitifu b’utugari n’imirenge.


mazina 1 April 2019

Ntabwo nemeranwa n’ibyo Pastor Rutayisire avuga.Imibonano itanya abashakanye cyane kubera impamvu nyinshi.Hari abagore cyangwa abagabo batayikunda.Wamubwira ngo mubikore,akavuga ngo "ndinaniriwe" cyangwa "ndirwariye".Washaka Caresses cyangwa bizou/kiss,akakubwira ngo ntabikunda.Bigatuma benshi bajya kubishaka ahandi,ku muntu batashakanye.Ibyo mvuze bibaho cyane kandi bisenya ingo nyinshi.Imana itegeka Abashakanye "kubikora" buri gihe (Imigani 5:15-20).Ndetse Imana ibasaba "kutimana".Bisome muli 1 Abakorinto 7:5.Pastor rero rwose yatubeshye,nasabe imbabazi.Ntitugakeke yuko ibyo Pastors bavuze byose biba aribyo.Imana idusaba gushishoza.