Print

Umugabo n’umugore bakoze ubukwe bagendera mu kimodoka gikora umuhanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 April 2019 Yasuwe: 4956

Mu gihe abandi baba bakoze iyo bwabaga bakagenda mu mamodoka ahenze cyane,aba bageni bo bikodeshereje ikamyo ikora umuhanda aba ariyo bagendamo benshi mu bababonye bacika ururondogoro.

Ubwo banyuraga mu muhanda bicaye muri iki kimodoka gikora umuhanda,abantu bavuzaga induru cyane,abandi bagafata amashusho hanyuma bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyamba zitandukanye.

Igitangaje kurusha ibindi ni uko iki kimodoka aba bageni bagendeyemo cyari gikurikiwe n’imodoka nziza cyane z’abantu bari batashye ubu bukwe mu rwego rwo kwereka abantu ko byakozwe ku bushake atari ikibazo cy’amikoro.

Aba banya Nigeria ngo bahisemo kugenda mu kimodoka gikora umuhanda mu rwego rwo guhanga agashya kuko abantu bakoraga ubukwe bakagenda mu modoka zihenze cyane.




Comments

mazina 1 April 2019

Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.