Print

Zinedine Zidane yasubije abafana bamwibasiriye bamuziza kubanza mu kibuga umuhungu we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 April 2019 Yasuwe: 5717

Benshi mu bafana ba Real Madrid bavuze ko umwana wa Zidane,Luca Zidane atari ku rwego rwo kubanza mu ikipe ya mbere ndetse ngo ntiyaraye yitwaye neza mu mukino yaraye itsinzemo Huesca ibitego 3-2.

Zidane yavuze ko guha umwanya wo gukina Luca Zidane ari umwanzuro ukwiriye yafashe kuko umunyezamu we Navas ananiwe mu gihe Thibaut Courtois yavunitse.

Yagize ati “Nishimiye uko yitwaye ndetse yakinnye neza tubasha kubona amanota 3,ariko ni Luca ni umunyezamu wa 3.

Thibaut yaravunitse nashakaga guha ikiruhuko Navas nyuma yo gukinira ikipe ye y’igihugu.Yabyitwayemo neza cyane.”

Impaka zatangiye kuvuka mu bafana ba Real Madrid bibaza ku munyezamu Thibaut Courtois utaratangiye neza muri iyi kipe ndetse na Zidane ntaratangira kumugirira icyizere.


Zidane yasubije abamunenze ko yakinishije umuhungu we