Print

Bruce Melodie warumaze kwigarurira imitima ya benshi yahagaritse umuziki

Yanditwe na: Martin Munezero 1 April 2019 Yasuwe: 5092

Ibi yabitangarije mu mashusho yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yavuze ko ari icyemezo yafashe ku mpamvu zitamuturutseho.

Akomeza yivugira ko ari inkuru ibabaje. Yagize ati “ Ni Bruce Melodie mbafitiye inkuru ibabaje uyu munsi. Mbafitiye inkuru ibabaje uyu munsi ariko nyine sinjye ugenga ibihe. Bibaye ngombwa ko nyine ku bwi’impamvu zitanturutse ko mpagarika ibintu byo kuririmba.”

Ab’inkwakuzi babibonye bahise batanga igitekerezo ku byo yari amaze gutangaza maze bamwibutsas ko uyu munsi ari uwo kubeshya usanzwe uba tariki ya mbere Mata.

Umunyamakuru Anita Pendo wa RBA yamubwiye ko ibyo avuga atari byo, ati ‘Hoshi twakuvumbuye’.

Umuhanzi Passy Kizito na we yamwibukije ko uyu munsi tariki 01 Mata ari umunsi wahariwe kubeshya, amwibutsa ko bafitanye gahunda muri studio kuya 02 Mata 2019. Ati ‘Umunsi wo kubeshya ejo duhurire muri studio musaza.’

Bruce Melodie ni we muhanzi wegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa rya Salax Awards, byatanzwe mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019. Yatwaye igihembo cya Best Artist, Best Male Artist na Best R&B Artist.


Comments

John 1 April 2019

Yatubeshye uyu munsi ni uw’ababeshyi