Print

Mimi yavuze amagambo adasanzwe kuri Meddy[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 April 2019 Yasuwe: 5024

Ngabo Meddy Kuri ubu uri mu rukundo n’umukobwa ufite ikomoko muri Ethiopia yongeye gushimangira ko ariwe musore bakundanye wamuhaye ibyishimo bisendereye mu gihe bamaze bakundana.

Ibi byavuye mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram aho bamwe bamubajije ibibazo bitandukanye ku buzima bwe ndetse nibyo akunda,

Umwe mu bakurikira uyu mukobwa yamubajije umwe mu byamamare yaba yarihebeye, undi mu gusubiza avuga ko ari Meddy usanzwe ari umukunzi we.

Yahise ashyira ifoto ya Meddy kuri uru rubuga arangije avuga ko ariwe wenyine, ndetse anashyiraho utundi tumenyetso twerekana urukundo rwinshi. Hari n’undi waje aramubaza ati “Umuhungu mukundana yaba ajya atuma wiyumva nka Ciara?” undi mu gusubiza aseka cyane avuga ko ‘kurusha umwamikazi ahubwo’.

Iyi niyo foto Mimi yashyize hanze ku rubuga rwa Instagram

Twakwibutsa ko mu mwaka wa 2018 ubwo Meddy yizihizaga isabukuru y’imyaka 30, mu butumwa butabarika yakiriye bwiganjemo ubw’abafana bamwifuriza umunsi mwiza, icyo gihe na Mimi yabigize akarusho avuga byeruye ko ‘amukunda bizira uburyarya’.


Comments

mazina 1 April 2019

Aba ni ukwishimisha gusa,ejo bazaba batandukanye.Ubwo Meddy yageraga I Kanombe ku kibuga,abanyamakuru bamubajije niba azamurongora.Yabashubije ko kumurongora bitarimo.Nkuko Bible ivuga,muli iyi minsi y’imperuka abantu bashaka "ibinezeza",aho gushaka IMANA.Ntacyo amategeko y’Imana ababwiye.Ariko bajye bibuka ko nayo izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Bisobanura ko itazabaha Umuzuko wo ku Munsi w’imperuka,ubikiwe abantu bumvira Imana gusa.
Ntacyo bimaze kwiwshimisha ukora ibyo Imana itubuza,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka.Ni ukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).