Print

Igihugu cya Israeli cyafunguye ambasade mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 April 2019 Yasuwe: 1352

Israeli imaze iminsi ibanye neza n’u Rwanda yanze ko ubu bucuti buhera mu kugenderanira gusa,ifungura ambasade kuri uyu wa Mbere.

Abashinzwe ububanyi n’ amahanga mu bihugu byombi batangaje ko iki ari ikimenyetso cyo kwagura ibikorwa nyuma y’aho inyungu za Israel mu Rwanda zari zihagarariwe na Ambasaderi yayo i Addis Abeba muri Ethiopia.

Umubano w’ u Rwanda na Israel ushingiye ahanini ku buhinzi, guteza imbere ikoranabuhanga n’umutekano.

Mu Ugushyingo 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bahuriye muri Kenya bombi bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto. Icyo gihe nibwo aba bayobozi baganiriye k’ ugufungura ambasade ya Israel mu Rwanda.

Uyu muhango wo gufungura iyi ambasade witabiriwe na Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Rwanda Dr Amb. Richard Sezibera ndetse na Yuval Rotem, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga ya Israel.