Nubwo umubare w’ababana bahuje igitsina baba mu Rwanda utazwi ariko barahari kandi ntibatinya kwigaragaza kuko bafite amashyirahamwe abahuza kandi akorere ku mu garagaro n’ibikorwa byabo bikaba binigaragaza.
Aya mashyirahamwe ahora aharanira kwandikwa mu yindi miryango yemewe n’amategeko,agaharanira kandi n’uko ababana bahuje igitsina mu Rwanda babandwa habona ni ukuvga bagashyingiranwa byemewe n’amategeko nkuko bikorwa ahandi.
PerezidaKagame yavuze ko babaho kandi n’uburenganzira bwabo bwubahirizwa ariko ko gukomeza kubaho uko bariho ntacyo bitwaye kuko ntawe bibangamiye kandi nabo batabangamiwe,Yagize ati“Abatinganyi barahari mu Rwanda kandi ntabwo ari icyaha umuryango w’abatinganyi urahari kandi ntawe ubafunga ntaw’ubahohotera kandi nta n’ubatuka cyangwa ngo abateshe agaciro si ikibazo kuri njye kandi ntan’ubwo ari ikibazo ku Banyarwnada.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “ Ku rundi ruhande gushaka kubemeza mu mategeko ni ugushaka guteza ikibazo na rubanda yari ifite uburyo ibayeho, ifite indangagaciro zayo n’ibindi mu binyejana bishize. Abatinganyi bariho, turabizi ko bariho ntawe ukwiye kubangamira ubwisanzure bwabo kimwe nuko nabo badakwiye kubangamira ubwabandi reka dukomeze dutyo.”
yeweniba bake kuko ntocyo batwaye murakoze
Nkunda ko Kagame yerekana uburyarya bw’abanyamadini (hypocrisy).Usanga bamagana cyane Abatinganyi,nyamara ntibamagane ibindi byaha: Ubusambanyi,abajura,abicanyi,etc...Nyamara muli 1 Abakorinto 6:9,10,Imana ibyamagana byose.Ikindi kandi,na Pastors bakora ibyaha byinshi.Benshi bivanga muli politike kandi Imana ibitubuza.Kimwe n’uko barya amafaranga y’abantu,nyamara muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye gukorera Imana ku buntu.Abamagana Ubutinganyi,nibamagane n’abajura,abasambanyi,pastors barya amafaranga y’abantu,etc...Byose ni ibyaha Imana ifata kimwe.
Mu bamagana Abatinganyi,harimo Abasambanyi benshi,kandi byombi ari ibyaha.
Jeune Afrique si ikinyamakuru cyo muri Africa kuko ifite ikicaro Paris mu Bufaransa.