Print

Zari yashimiye Diamond wamukinnye ahishura n’inyungu yakuye mu itandukana ryabo

Yanditwe na: Martin Munezero 2 April 2019 Yasuwe: 6256

Uy’ umunyamideli akaba na kizigenza mu bagore bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Afurika, ‘Zari The Boss Lady’ yemeje ko hari ikintu gikomeye yungukiye kuri Diamond.

Zari amaze iminsi acanweho umuriro n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamushinja ubutekamutwe no gukodesha imodoka akazitirira umukunzi we mushya.

Zari wiyita “The Boss Lady” agitangira kwibasirwa yasubije ko umugabo we atunze imodoka nyinshi zihenze n’inzu bityo ko nta mpamvu afite yo kugira ibyo akodesha. Yakomeje agira inama abamunenze gushakisha kuri Google ahantu baba bakodeshereza imodoka nk’izo zihenze bakareka kumutesha umutwe.

Ati “Umugabo wanjye afite umurundo wa ziriya ‘nyamaswa’ z’imodoka. Sinkeneye gukodesha. Niba bo bashaka gukodesha bashake muri google ahantu babibafashamo.”

Zari yerekanye indi modoka y’agaciro ya Ferari itukura yahaye izina rya ‘Queenbae’. Ni nyuma y’iminsi mike yerekanye izindi modoka eshatu zigezweho kandi zihenze avuga ko ari iz’umugabo we.

Yaherukaga kwerekana Rolls-Royce, Maserati none akurikijeho. Iyi modoka nayo yakuruye impaka, buri wese aribaza ku ngano y’amafaranga Zari yaba atunze ku buryo yamubashisha kugura ibi binyabiziga byose mu gihe gito.

Aciye kuri Insta-story, Zari yabwiye abashidikanya ko afite umuzi akomoraho ubukire afite. Mu buryo buvunaguye, Zari yagize ati “Ndashimira cyane uwahoze ari umukunzi wanjye, yarankinnye agatuma ndeba kure nkabona guhirwa.”.

Kuri Saint Valentin ya 2019, nibwo uyu mugore yahishuye umukunzi mushya uzwi ku izina rya ‘Danny Kals.’