Print

Umutoza wa Juventus yatangaje amakuru mabi ku mvune ya Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 April 2019 Yasuwe: 2978

Massimiliano Allegri yavuze ko Cristiano Ronaldo ari gukora ibishoboka byose kugira ngo abashe gukira iyi mvune yagize kuwa Mbere w’icyumweru gishize,ariko ngo ntibiteguye kumukoresha igihe cyose atarakira.

Ronaldo w’imyaka 33 ari gukora imyitozo buri munsi kugira ngo agaruke mu bihe byiza gusa Massimiliano Allegri yavuze ko nta cyizere gihari ko yakina umukino wa Ajax.

Yagize ati “Ronaldo ari gukora cyane kugira ngo abashe gukira imvune.Turifuza kuzamukoresha ku mukino wa Ajax ariko biragoye.

Ibizamini bimeze neza,ukuguru kwe kuri gukira.Hasigaye iminsi 9 kugira ngo umukino ube,tugomba gukora ibizamini ariko nawe ari gukora cyane.”

Massimiliano Allegri yavuze ko nubwo nta gihe gihagije cyo kureka umukinnyi ngo akire neza,ariko ngo ntibiteguye gukoresha huti huti Cristiano Ronaldo atarakira.

Yagize ati “Tugomba kwitonda.Byaba byiza asibye umukino umwe aho kumubura amezi agera kuri 2.Tugeze mu mpera z’umwaka w’imikino aho dukeneye abakinnyi cyane.Turi mu mikino ya UEFA Champions League.Ronaldo tuzamukoresha igihe azaba yakize neza.”


Ronaldo wavunikiye mu mukino wa Portugal na Serbia