Print

Kimisagara:Umusore witwa Alphonse yishyujwe ibihumbi bitandatu by’inyama yariye nyuma yo kubeshywa na mugenzi we ku munsi wo kubeshya

Yanditwe na: Martin Munezero 2 April 2019 Yasuwe: 6547

Umusore witwa Alphonse utuye ahazwi nka Kimisagara yabeshywe na mugenzi we witwa Afrodis ubwo yamubwiraga ko agiye kumugurira inyama amaze igihe yaramwijeje.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya mbere ahagana saa tatu za mugitondo ubwo Afrodis yahamagaraga Alphonse amubwira ko bahurira ku kabari gaherereye kimisagara hafi na Maison Des Jeunes ko yashyiraho komande y’ikidari cy’inyama bakaza kugisangira.

Alphonse amaguru yayabangiye ingata ageze kuri ako kabari kubera amerwe yari afite abasaba ko bashyiraho ikidari kigura ibihumbi 6000frw maze nabo babikorana umwete. Yaje gukomeza gutegereza Afrodis warumubwiye ko agiye kumugeraho aramubura kugera ubwo ikidari gihiye barakimuzanira mugenzi we ataragera aho ndetse na nimero ya telephone ye yayikuyeho.

Umusore yabuze uko abigenza niko kugira amahiwe yo kubona undi musore washakaga kurya inyama amusaba ko bafatanya ku kishyura aremera maze bakirya gutyo nyuma nibwo yaje kubwirwa ko ari umunsi wo kubeshya ahita abimenya birangira atanze 3500frw na mugenzi we 3500frw bishyura inyama z’abandi barataha.

Uyu musore wavuze ko ibyo mugenzi we yamukoze Atari byiza ndetse avuga ko nawe azabimwishyura byanga byakunda.


Comments

3 April 2019

noneze kobishyuye arenze ayobakoresheje