Print

Umugore yafatanwe imirambo 12 y’abana mu cyumba araramo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 April 2019 Yasuwe: 7269

Uyu Kantumonya yatunguye benshi mu baturanyi be nyuma yo gufatanwa imirambo y’abana 12 mu cyumba cye yabashyize mu ibasi nini yuzuye amazi.

Uyu mugore usanzwe ari umuvuzi gakongo arakekwaho kuba yaricaga abana b’abagore bamuganaga baje kubyara,yarangiza akabajugunya muri iyi basi nini yari mu cyumba cye.

Kantumoya yatungiwe agatoki n’umwe mu baturanyi be,winjiye mu cyumba cye akabona iyi basi yuzuyemo abana b’impinja yarangiza agahamagara polisi.

Abaturanyi ba Kantumoya bamushinje ko ari umurozi wiyemeje kubamaraho urubyaro,abandi bavuga ko yafashaga abagore kwica abana b’impinja.