Print

Rucagu avuga ko muri 93 yandikiye Leta ya Habyalimana ayisaba kugabana ubutegetsi na FPR

Yanditwe na: Ubwanditsi 2 April 2019 Yasuwe: 5447

Rucagu avuga ko mu 1993 yigeze kwandikira Leta ya Habyalimana amusaba ko yagabana ubutegetsi na FPR nk’umwe mu muti w’intamabara yari iriho icyo gihe. Yatubwiye uburyo yafungiwe Cyangugu FPR imaze gufata ubutegetsi, ndetse n’uko yakiriwe n’abaturage amaze kuba Perefe.

Muri iki ki gice cy’ikiganiro kandi yagize icyo avuga ku bamusebya, n’abatavuga rumwe nawe ku murongo wa Politiki yahisemo ndetse n’uburyo yabayeho mu ngoma zose za Repubulika.

Kurikira ikiganiro cyose twagiranye


Comments

ARSENE 11 June 2019

wapi ibi nukubeshya, Cyakoze yabibeshya abatazi amateka yiki Gihugu gusa ikiza nuko we yemeye ko yatsinzwe akicisha bugufi akanasaba imbabazi ark tuzi articles yagiye yandika mbere ya jenoside yakorewe abatutsi rero narekere guhimba ibinyoma ntacyo turi kumushinja yikigira mwiza cyane.


Kaneza 3 April 2019

Nubundi ajye avuga ibyashaka kimwe nababohoje imirima yabandi bagera mu rukiko ngo bafite ibyangombwa bahawe by’imirage ngo byahiriye mu mazu muri jenoside.Urubanza rukarangira gutyo. Iyo banyirubwite batakibereyeho ngo nabo bivugire ushobora guhimba ibyushaka kandi bigafatwa nkukuri.Uyu nawe ashobora kutubwirako mu ntambara ya 1990 ahubwo yashatse gucika kimwe na ba Majyambere, Kajeguhakwa noneho akabura itike imugeza muri Uganda.Ba Semuhanuka naba Rusisibiranye bo bareze mu Rwanda.