Print

Gen Kyaligonza uheruka gukubita umupolisikazi ari mu kazi yise abadepite ba Uganda bose ibicucu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 April 2019 Yasuwe: 5324

Maj Gen Matayo Kyaligonza aherutse kubwira abanyamakuru ko abadepite ba Uganda ari ibicucu kubera ko bifuza ko yakurwa ku kazi ke kandi bo birirwa barwanira mu nteko ntihagira ubeguza.

Yagize ati “Kiriya cyemezo cy’abadepite n’icy’ubugoryi,nta ntabwo gikwiriye.Ibaze nawe birirwa barwanira mu nteko bagaterana microphones,bagasimbukira ku meza ariko ntawe ubeguza….Ni ibicucu.”

Abadepite ba Uganda bakimara kumva aya magambo bababaye bikomeye ndetse basaba ko uyu mugabo wahoze ari General yakurikiranwa kubera kubibasira.

Aba badepite basabye ko abasirikare bashaje bajyanwa mu ngando kuko ikinyabupfura cyabo gisigaye kigerwa ku mashyi ndetse bavuga ko kuvuga amagambo adakwiriye babiterwa no kuba barakuriye mu bihuru.

Ku munsi w’ejo aba badepite biriwe baterana amagambo kubera uyu mugabo Maj Gen Matayo Kyaligonza wabatutse ndetse bananirwa kumvikana hafi no kurwana.

Muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo Matayo Kyaligonza n’abarinzi be babiri bafashwe amashusho bari gukubita inshyi umupolisikazi wa Uganda ushinzwe umutekano wo ku muhanda bamuziza ko yari ahagaritse imodoka yabo kandi ari abayobozi.


Comments

Kimonyo 4 April 2019

Aba bose bigize indakoreka igihe ubutegetsi bwahirimye aba bose bazahigwa mu myobo bicuze ibikorwa byabo ariko sinzi niba abaturage bazabaha imbabazi.


citoyen 3 April 2019

Africa warakubititse kweli kweli.... reba nawe gukubita umupolisi ngo kuko ahagaritse imodoka yawe uri jenerali!!