Print

Umuhanzi Harmonize yateye ivi asaba umukunze we ko yazamubera umugore [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 April 2019 Yasuwe: 3466

Mu mashusho yacaracaye kuri Instagram,yagaragaje umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize apfukanye hasi,asaba Sarah ko yazamubera umugore nyuma y’igihe bamaze bakundana.

Harmonize yakundanye na Sarah nyuma yo gutandukana n’umukinnyi wa filime Jackline Wolper byavuzwe ko bacanaga inyuma.

Ibitangazamakuru byo muri Tanzania bimaze iminsi bivuga ko Harmonize yakunze Sarah akuruwe n’amafaranga menshi afite ndetse ngo uyu mukobwa afite imigabane muri Wasafi TV yashinzwe na Diamond Platnumz.

Harmonize ni umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye ndetse bakunzwe cyane muri Tanzania, wazamuwe na kabuhariwe Diamond we na mugenzi we Rayvanny na Mbosso.