Print

Kapiteni Valentine Strasser waciye agahigo ko kuba perezida ukiri muto mu mateka ya Afurika asigaye asabiriza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 April 2019 Yasuwe: 8976

Uyu kapiteni Valentine Strasser wageze ku butegetsi ahiritse Joseph Saidu Momoh wari shebuja mu mwaka wa 1992 yamaze ku butegetsi imyaka isaga 4.

Uyu strasser yabonye amahirwe yo kuyobora igihugu akiri muto,agira imbaraga n’ubutunzi ariko muri iyi minsi isi iri kumuvugutira nta muvuba.

Strasser yitwaye nabi ku butegetsi,ashwana na rubanda,anyereza imitungo yabo yakagombye kubatunga bituma ava ku butegetsi yanduranyije cyane.

Urwango rwa rubanda rwatumye igisirikare cya Sierra Leone gitangira kwanga Stresser gishaka kumukura ku butegetsi birangira babigezeho mu mwaka wa 1996 asimburwa na Julius Maada Bio.

Kuva ubwo uyu mugabo wari ukiri muto yatangiye gukena abura epfo na ruguru,Leta iramufasha imuha buruse yo kujya kwiga Warwick University naho agezeyo ahohotera umwana w’umukobwa arirukanwa.

Uyu Valentine Strasser arwaye ukuguru mu bitaro bya Aspen Medical Hospital biherereye mu mujyi wa Freetown aho asigaye afunguza nk’abandi bose.